Umuhanzi QD umaze igihe atuje cyane mu muziki, yongeye kugaruka avuga ko Kevin Kade ateteshwa mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse yemera ko afitiye ishyari uyu muhanzi mukuru kuri we.
QD uheruka gushyira hanze indirimbo muri Kanama 2025, mu minsi micye yari yashyize hanze avuga impamvu atagishyira hanze indirimbo kenshi ari ukubera ikibazo cy’uburwayi bw’igifu yagize.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Teta”, kuri ubu yongeye kugaruka avuga cyane kuri Kevin Kade asa n’uwumwibasira cyane.
SOMA:QD wa Teta uburwayi bw’igifu bwamubujije gushyira hanze indirimbo
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yanditse agaragaza ko benshi mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro, ngo batetesha cyane Kevin Kade.
Yagize “Mfite ishyari ryawe muvandi, wagira uracyiga mu mashuri abanza, uruganda rurikumutetesha ndagaswi njye gushakisha biba byenda kunsaza ndaka.”

