Umuhanzi Alto yatakambiye abo mu ruganda rw’imyidagaduro uvuga ko hari abantu bashaka kumubuza gukora ibyo akunda ndetse ngo ibintu bikomeye cyane.
Alto wakunzwe mu ndirimbo nka “Ndacyagukunda”, “Byambera”, “Bye Bye”, “Wankomye”, “Ntaribi”, n’izindi, yagaragaje ko ahagayikishijwe n’abashaka kumubuza gukora ibyo akunda.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati “Hari abantu bashaka kumbuza gukora ibyo nkunda… ibintu birakomeye kurenza uko mubitekereza.”
SOMA:Juno Kizigenza yitwikiriye iya 1 Mata abeshya album
Abakunzi b’uyu muhanzi ndetse nababa mu myidagaduro muri rusange, batangiye kwibaza ikibazo uyu muhanzi yaba afite cyangwa abashaka kumuhemukira.
Alto ni umwe mu bahanzi mu Rwanda bakundirwa ubuhanga bwe mu ijwi afite riryoheye amatwi ndetse abasha guhuza no kuririmba.
