Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko guhera ku wa 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa byibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira:
Lisansi ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro.
Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rwisi.
Hashingiwe kandi ku mpinduka z’ibiciro by ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo by’ingendo rusange na byo byavuguruwe ku buryo bukurikira:
Umujyi wa Kigali: 59.28 FRW ku mugenzi ku kilometero
Mu Ntara: 41.58 FRW ku mugenzi ku kilometero
Ibi biciro bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026. Ibiciro birambuye kuri buri muhanda biri ku rubuga www.rura.rw.
Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
RURA izakomeza gukurikirana imigendekere y’isoko no kugenzura itangwa rya serivisi zinoze.
