Inzu itunganya umuziki ya Gad Beat Records yiyemeje gufasha abahanzi bafite impano n’abandi banyempano badafite ubushobozi mu kubafasha kugeza impano yabo ku rwego mpuzamahanga..
Gad Beat Records isanzwe ikoreramo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda kuri ubu yamaze gutangaza ko irajwe inshinga no gufasha abahanzi n’abandi banyempano bafite impano ariko babuze ubushobozi bw’amafaranga yo gitunganya ibihangano byabo.
Nkuko uhagarariye inyungu muri Gad Beat Records yabidutangarije akaba yadutangarije ko ikibazo cyambere basanze abanyempano bahura nacyo ari ukubura ubushobozi bw’amafaranga kuburyo babasha gushyira hanze ibihangano bityo ugasanga impano yabo idindira ntibabashe kuyigaragaza aribyo byatumye bafata umwanzuro wo gufasha abo bahanzi byaba mu buryo bwo tubatunganyiriza ibihangano byabo ndetse no kubyamamaza
Gad Beat Records Beat isanzwe ikorera Kagugu ikaba isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bityo ikaba yifuza gukomeza kuzamura abanyempano.
