Mu ndirimbo zigera kuri 250 zagiye hanze zikozwe na Element Eleeeh yavuze eshanu (5) muri zo yubaha cyane cyangwa se zamukoze ku mutima.
Izi ndirimbo ni “Micro” ya Davis D uvuga n’uyu munsi wa none ajya yicara akongera akayumva ngo igihe ijya hanze aribwo yari akoze indirimbo yumva itandukanye, iya kabiri ni”Nibido” ya Christopher.
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Indirimbo ya gatatu Element avuga ko yakunze cyane mu zo yakoze ni “Kashe” ndetse na”Tombe” zose ze akavuga ko impamvu azigarukaho cyane ari uko indirimbo wikoreye uba wayitondeye.
Indirimbo iza ku mwanya wa gatanu ni “Vole” ya Christopher, Element anavuga ko impamvu iza muri izi ndirimbo ari uko yayitondeye akayikora kuva ntangiriro kugeza ku musozo nta kindi gihangano arebeyeho.
