Umuhanzi akaba n’umunyamakuru winjira mu myidagaduro akayisesengura nk’umuntu uyibayemo imyaka myinshi, avuga ko nta muhanzi urusha The Ben ubusitari mu Rwanda.
Bahati agereranya Meddy na The Ben, akavuga ko abakobwa cyane bazwiho gukunda aba bahanzi, uramutse ubashyize imbere yabo nk’amahitamo, bahitamo Meddy bagendeye ku miterere ifinyoye ya gihungu ariko ngo ku busitari The Ben yamuhiga.
Yagize ati “Buriya uramutse ufashe Ben ugatereka ahangaha ugatereka na Meddy hariya, abakobwa mu kintu kijyanye no gufinyora kw’abahungu bashobora kwirukankira Meddy ariko ku kintu cy’ubusitari kwa kundi uba ukireba umuntu ukavuga uti uyu n’umusitari mu kuri iyo urebye The Ben ubona igisamagwe (Tiger)”.
SOMA:Bahati Makaca yatabarije Dj Bob
Akomeza avuga ko The Ben ari umuntu ureba gusa ugahita ubona ko ari umusitari.
Ati “Nyine muvandi, The Ben ni umuntu ureba ugahita uvuga uti uyu n’umusitari, uburyo ahagaze, imiterere ye, uziko Ben iyo ari kumwe na Diamond, izina ry’Imana uhita ubona Diamond atari umusitari.”
Makaca akomeza anagaragaza ko mu Rwanda nta wundi muhanzi ugaragara gisitari nk’uko The Ben ari ndetse n’igitinyiro cyo kuba ari umusitari.

