Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize hanze urutonde rw’abahanzi n’indirimbo yakunze cyane mu 2025, binyuze kuri Spotify.
Ni urutonde rushyirwa hanze n’urubuga rwa Spotify buri mwaka bereka abarukoresha abahanzi n’indirimbo bakunze.
Minisitiri Nduhungirehe, yashyize hanze urwe rurangajwe imbere na Bruce Melodie ndetse na Spice Diana udasiba kuza mu bahanzi akunda.
Abahanzi batanu Spotify yeretse Nduhungirehe ko yumvise cyane ni; Bruce Melodie, Spice Diana, Aya Nakamura, Lydia Jazmine, na Bruce Springsteen.
Mu ndirimbo yakunze cyane “Rosa” ya Bruce Melodie iza ku mwanya wa gatatu.
Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyo kumva album ya Bruce Melodie yise “Colorful Generation” cyabereye muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024, ahava anayiguze miliyoni 1 Rwf.
Uretse Bruce Melodie kandi, Minisitiri Nduhungirehe mu bahanzi akunze kumva ntihaburamo Spice Diana wo muri Uganda, kuko no mu mwaka ushize ari we muhanzi yagaragaje ko yumvise cyane.


