Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutangaza izina rikomeye mu batoza mu Rwanda, nyuma yo kugarura Haringingo Francis Christian nk’umutoza mukuru, asimbuye Bruno Ferry uherutse gutandukana n’iyi kipe.
Iyi nkuru ije ikurikira iminsi myinshi yari ishize ivugwa mu itangazamakuru no mu bafana, aho benshi bifuzaga kongera kubona uyu mutoza wari usanzwe amenyereye iyi kipe.
Haringingo agarutse muri Rayon Sports nyuma y’iminsi 1,035 ayivuyemo, agarukanye amateka meza kuko yayihesheje igikombe cy’Amahoro mu 2023 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Ubumenyi bwe muri shampiyona y’u Rwanda burigaragaza cyane kuko yanyuze mu makipe akomeye arimo Mukura VS, Police FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports aherukamo.
Mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga iyi kipe, azakorana na Dusange Sacha wagizwe umutoza wungirije uwa mbere, ndetse na Lomami Marcel nk’umwungirije uwa kabiri.
Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 muri shampiyona, ndetse ikomeje urugendo mu gikombe cy’Amahoro aho igeze muri 1/2.
SOMA : Amavubi yongeye kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 25
