Umuraperi Fireman benshi bahurizaho ko ari umwe mu beza igihugu cyagize, yavuze ko ubu umuziki nyarwanda ufite umuhanzi umwe rukumbi w’umusitari ari we Diez Dola.
Fireman yarutishije Diez Dola abandi bahanzi, avuga ko bamwe bagira ibibaheka mu muziki ngo gusa Diez Dola mu buryo bw’umuziki niwe igihugu gifite.
Mu magambo maremare wanditse kuri konti ye ya Instagram akurikira ifoto ya Diez Dola, yagize ati “Undi Umuhanzi mu miziki w’UMUSTAR rukumbi dufite ni #1Umwe wenyine kbsa!!!
SOMA:Urugendo rwa Nise Jabo washoye amafaranga y’inzu mu muziki
“Umuto kandi akaba inyenyeri imwe mu Rwanda mu muziki niiiiiii Diez Dola, abasigaye ni abahashyi..abandi ni igihuha..utari ngo ku ibere,nguwo mu mugongo/ mu ngobyi barahetse..uzi gusoma ntazi kwandika, uzi kwandika ntazi gusoma..abe indangare,abe igifura, abe intoraguramayogi, abe igitabapfu, abe igicyenya cyangwa umunyamuvumo, abe igicibwa muri rubanda,…ngo ni abasitari ngo ni ahahanzi…Nawe ukabyemera kweli!???
Umuntu utecyereza agatonekara, yaba umuhanzi ate koko?”
Fireman kandi aganira na 3D TV RWANDA mu kiganiro ‘The Sunday Room”, yavuze ko we atari n’umufana wa Diez Dola gusa ahubwo ari umuhuriga kuri we.

