Umuhanzikazi Queen Cha nyuma y’imyaka isaga itanu nta gihangano ashyiraho hanze, yabwiye abakunzi be ko ubu ari gukora ku ndirimbo yitegura gutanga.
Queen Cha kandi wari umaze n’igihe adakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ubu yongeye kugaruka ashyiraho n’amashusho ari kumwe n’abandi bahanzi nka Niyo Bosco baririmbana ndetse n’aye ubwe yongera kumvisha abakunzi be ijwi rye.
Ubwo yashyiraga amashusho mato ku mbuga nkoranyambaga arimo kuririmba indirimbo “Bobo au cœur” ya Dadju na “Mama” ya Jules Sentore, umuntu yamubwiye ati “Gira udutemo turagukumbuye.”
SOMA:Marina azagutaramira muri MTN Iwacu Muzika
Queen Cha amusubiza yavuze ko ari kubikoraho, byumvikanisha ko yitegura kuba yashyira hanze indirimbo nyuma ya “Feel Me” aheruka mu 2021.
Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Umwe Rukumbi” ari kumwe na Riderman, “Kizimyamwoto” ari kumwe na mubyara we Safi Madiba, “Winner”, n’izindi, ni umwe mu bo Abanyarwanda bari bakumbuye.
