Urubuga rwa Spotify rwumvirwaho imiziki n’ibiganiro, rwashyizeho uburyo bushya bwo kumenya abagize uruhare mu ikorwa rw’indirimbo, izayikomotseho cyangwa abayishishuye n’abayisubiyemo.
Ubu buryo bwiswe “SongDNA Beta” buzajya bukoreshwa n’abishyura (Premium Users) kuri uru rubuga rwakozwe n’Abanya-Sweden.Ubusanzwe abakoresha Spotify, babashaga kubona bimwe mu bigize amakuru yihariye ku ndirimbo ariko bikaba byabaga ahanini ari uruhare rw’umuhanzi.
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Ibi birimo abakoze ku ndirimbo mu kuyandika na producer.Gusa ubu muri uburyo bushya bwaje, Spotify niyo izajya yitangira amakuru yihariye ku ndirimbo ngo umukiriya abashe kuyisobanukirwa neza bitari ukuyumva gusa.
Abakoresha uburyo bwo kwishyura kuri Spotify bazajya babasha kumva indirimbo, bahabwe abayishishuyeho, abayisubiyemo, abayikizeho ndetse n’ibindi byinshi.
