Irenge Christian washakanye na Linda Priya, yavuze ko bitewe n’uko abantu bagiye bavuga cyane ku bikorwa byabo, bahisemo ko nta kintu bazakora ngo bagire uwo bashimisha.
Christian avuga ko yinjije mu byo gukora amashusho yo kuri YouTube agira ngo ashyigikire umugore we kuko yari asanzwe abikora, ngo gusa byanavuyemo amafaranga kuko mu minsi micye bari bamaze gukorera asaga miliyoni 7 Frw.
Aganira na The Choice Live, yaragize ati “Iyo nza kubuza Linda gukina filime no gukora ibiganiro, mwari kuvuga ko ari njye mubi. Rero n’ubundi aho mushyigikiye mwe mubona ko nabyo ari bibi, rero n’ubundi nta kiza tucyeneye gukora ngo munyurwe.”
SOMA:Christian mu burere yahawe yubashye Scovia
Uyu mugabo akomeza avuga ko azashyigikira umugore we ngo cyane ko binavamo amafaranga, ngo ku buryo mu gihe gito babikora bari bamaze gukorera asanga miliyoni 7 Frw.
