Umuhanzi QD yatangaje ko atazongera gusohora indirimbo mu gihe cya vuba, nyuma yo kugaragaza ko amaze amezi abiri arwaye indwara z’igifu.
Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko yabanje kubifata nk’ibintu byoroheje akanga kubitangaza, ariko uko iminsi yagiye ishira uburwayi bwe bwakomeza gukomera, rimwe akumva ameze neza, ubundi bukongera kumuzahaza.
Yavuze ko n’ubwo afite inyota yo gukomeza gusohora indirimbo no gushimisha abakunzi be, abarebera inyungu ze, bamubujije gusohora ibihangano bishya kugeza igihe azakira neza.
SOMA:Menya Kina Beat wahaye ikuzo ‘Drill’ i Kigali
Ibi bije mu gihe uyu muhanzi asobanura ko uyu mwaka ari wo mubi kurusha indi yose mu buzima bwe, bitewe n’izi ngorane z’ubuzima zatumye ibikorwa bye bihagarara.Mu gusoza ubutumwa bwe, QD yashimiye abakunzi be bakomeje kumwitaho no kumubaza amakuru ye, abizeza ko azagaruka mu muziki igihe azaba amaze gukira.
