Byakugora muri iyi minsi ya vuba ko wabona Element Eleéeh yagiye i Kampala ngo aveyo adahuje urugwiro na Yago Pon Dat bakoranye byinshi birimo n’indirimbo.
Element na Yago babaye inshuti mu gihe Eleéeh yinjira mu ruganda rw’imyidagaduro, bakajya bakorana ibiganiro bitandukanye ndetse kugeza no ku gukorana ku ndirimbo “Suwejo” ya Yago Po Dat.
Nyuma y’ibi ariko umubano wabo wigeze kuzamo agatotsi biturutse ku byo batumvikanagaho, gusa kuri ubu bari kuwuzura cyane ibigaragarira no mu buryo bari gushyigikirana.
SOMA:Element na YAGO bagiye kongera guhurira mu mushinga udasanzwe
Kuri ubu iyo urebye imbuga z’aba bombi usanga bajya bashyigikirana haba mu gushyira amashusho amenyekanisha ibihangano by’undi ku rubuga rwa buri, amashusho bahuje urugwiro cyane mu mujyi wa Kampala aho Yago atuye, n’ibindi.
Mu minsi micye ishize kandi Yago Pon Dat yabaye nk’uwereka abakunzi be ko bidatinze azashyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Element.
