Bizimana Djihad kapiteni w’ikipe y’igihugu AMAVUBI yatangaje ko abakinnyi bashya mu mavubi yabonye ari abakinnyi beza gusa bigoye ko hari byinshi yabatangazaho bitewe nuko hakiri kare.
Mu ikipe y’igihugu AMAVUBI kuri harimo kugaragaramo amasura mashya kapiteni Bizimana Djihad yatangaje ko yabonye ari abakinnyi beza gusa bigoye kugira byinshi abavugaho kuko hakiri kare ikibuga hari ibyo kigomba kugaragaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Bizimana Djihad yatangaje ko kuri ubu biteguye guhatana ndetse ari n’amahirwe kuba barabonye abakinnyi bashya kandi yabonye ari abakinnyi beza gusa bategerejwe kureberwa mu kibuga kuko aricyo gisobanura byose.
Ikipe y’igihugu AMAVUBI ikaba ifite umukino wa mbere muri FIFA Series kuri uyu wa gatanu umukino uzatangira saa tatu z’ijoro na Grenada ukazabera kuri Stade Amahoro.
