Abaraperi bakunzwe cyane Riderman na Bull Dogg bamaze gutumirwa mu mukino w’iteramakofi uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu kuri Kigali Heights KCC Roundabout .
Kuri uyu wa gatandatu kuwa 28 Werurwe 2026 ahateganyijwe umukino w’iteramakofi kuri Kigali Heights umuraperi Riderman na Bull Dogg bakaba bamaze kugirwa abatumirwa muri ibi birori.
Umukino w’iteramakofi kuri ubu mu Rwanda ukomeje kugenda utera imbere ari nayo mpamvu mu rwego rwo gukomeza kumenyakanisha uwo mukino mu Rwanda bari kwifashisha abahanzi Nyarwanda basanzwe bafite abakunzi benshi.
Bull Dogg na Riderman bakaba bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki Nyarwanda cyane ko imyaka babimazemo mu bahanzi Nyarwanda ari bake bayimazemo.
