Umukinnyi Hakim Sahabo wagiriwe imbabazi nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize atitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu AMAVUBI kubera ibihano yageze mu Rwanda kwitabira imikino ya FIFA Series.
Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe cyane n’abanyarwanda bitewe n’ubuhanga bwe nyuma y’igihe atagaragara mu ikipe y’igihugu kubera ibihano yagiye afatirwa n’abatoza bagiye batoza ikipe y’igihugu nyuma yo kugirirwa ikizere akongera guhamagarwa uyu mukinnyi yamaze gusesekara mu Rwanda.
Imikino ya FIFA Series igomba kubera aho kuwa gatanu AMAVUBI agomba gukina umukino wa mbere abakinnyi bahamagawe bakina hanze bose bamaze kuhagera kuri ubu uwari utegerejwe akaba Ari Hakim Sahabo nawe wamaze kuhagera
Hakim Sahabo akaba ari umwe mu bakinnyi bitezweho gufasha ni byinshi ikipe y’igihugu AMAVUBI cyane ko ari no gufasha cyane ikipe asanzwe akinira ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akaba yaragaragaje ibyishimo yatewe no kugaruka mu ikipe y’igihugu AMAVUBI.
