Nadiya Nana wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imibyinire ye ndetse akaba ari n’umuhanzi yihanangirije abirirwa basebya abakobwa ku mbuga nkoranyambaga bagendeye ku kazi bakora
Umuhanzi akaba n’umubyinnyi Nadiya Nana yagarutse kubantu bafata abakobwa bo mu myidagaduro bakabita indaya bagendeye ku myambarire n’imibyinire nyamara ibyo byose bakirengagiza ko baba bari mukazi kandi icyo bashinzwe Ari ugushimisha abakunzi babo.
Nkuko Nadiya Nana yabitangarije 3dtvrwanda.com akaba yadutangarije ko atuungurwa cyane niyo abantu bari kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamwita indaya ko abantu bakwiye gusobanukirwa akazi ku muntu ndetse n’imyambarire ikaranga ko kwambara ibigufi utaramira abantu ari kimwe mu bigize imyidagaduro kuko niyo myenda yabugenewe ko ibyo ntaho bihuriye n’uburaya.
Akaba yakomeje asaba abakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda ko bakwiye gutandukanya akazi n’uburaya kuko imyambarire ntaho ihurira n’umuntu cyane ko hari nabo usanga bambara birebire nyamara ugasanga Ari indaya ruharwa.
