Umuhanzikazi w’icyamamare Nicki Minaj ari mu bibazo bishya by’amategeko nyuma yo kujyanwa mu rukiko n’ikompanyi ya 24/7 Productions imushinja kutishyura amafaranga angana n’ibihumbi 275 by’amadolari.
Nk’uko bigaragara mu kirego, iyi sosiyete ivuga ko yahaye uyu muhanzikazi ayo mafaranga kugira ngo afashe mu gutegura no gutunganya ibikorwa by’ibitaramo bibiri byari bifite agaciro kanini mu rugendo rwe rwa muzika.
Gusa nyuma y’ibi bikorwa, 24/7 Productions ivuga ko itigeze yishyurwa ayo mafaranga, bikaba byarayiteje igihombo gikomeye.
Amakuru akomeza avuga ko iyi kompanyi yasabye urukiko gutegeka Nicki Minaj kwishyura ayo mafaranga yose hamwe n’inyungu z’igihe yatinze kuyatanga, ndetse n’indishyi z’akababaro batewe n’iki kibazo.
Si ubwa mbere uyu muraperi agaragara mu manza nk’izi, kuko mu bihe byashize na bwo yagiye akurikiranywaho ibibazo bitandukanye bijyanye n’amasezerano ndetse nimyitwarire ye.
SOMA : Joshua Baraka yahigitse Diamond na Fally Ipupa
