Christopher Muneza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko we n’ahandi bahanzi bigeze kubura bagasanga nta muhanzi mu Rwanda, wakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane (hits) nka King James.
Ubwo yaganiraga na The Choice Live, yaragize ati “Buriya King James niwe muhanzi mu Rwanda ufite hits nyinshi, kuturusha twese na Masabo Nyangezi barimo n’aba Rugamba Cyprien.
“Twigeze kubikora turabibara njye n’abahanzi bagenzi banjye.”
SOMA:Bruce Melodie ni inshuti na Christopher
King James afite igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ku itariki ya 1 Kanama 2026 muri BK Arena.Christopher Muneza kandi avuga we ari n’umufana wa King James ndetse n’igitaramo cye azakijyamo nk’umufana.

