Umuhanzi Joshua Baraka utwaye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba kuri ubu, yamaze guhigika Diamond Platinumz na Fally Ipupa kuri Spotify.
Kuri ubu Joshua Baraka afite imibare igera kuri miliyoni 1.7 z’abumva ibihangano bye kuri Spotify buri kwezi bimugira umuhanzi wa kabiri muri aka Karere ufite imibare myinshi nyuma ya Sofia Nzau wo muri Kenya.
Diamond na Fally Ipupa kuri ubu barushwa imibare na Baraka bari bamaze igihe kinini bisangije kugira imibare ibarirwa muri za miliyoni mu bahanzi bahozaho mu muziki.
SOMA:Abanyakenya bongeye kwiyitirira Joshua Baraka ufite amaraso y’u Rwanda
Joshua Baraka yatangiye kumvwa cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Nana”, kuva icyo gihe yakomeje gufatiraho ndetse agenda akora ibisa n’ibyananiye bagenzi be bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi byose ahanini uyu muhanzi wo muri Uganda yabifashijwemo no kuza mu muziki mu gihe imiziki yumvirwa cyane ku mbuga ziyicuruza nka Spotify, Apple Music, Boomplay, Audiomack, n’izindi, ndetse na we akaba yarabashije kwihuza n’umuziki wa Nigeria wumva cyane mu Isi.
