Miss Uganda 2025/2026, Muhoza Trivia Elle yavuze ko afite inkomoko mu Rwanda mu muryango wo kwa nyina ndetse ngo bikaba impamvu ituma akunda kuza mu Rwanda kenshi.
Muhoza umaze iminsi i Kigali, yaje asanga umuryango we, akanavuga ko yaje mu Rwanda kugira ngo yige ndetse asobanukirwe umuco n’imibereho y’Abanyarwanda.
Aganira na IGIHE yaragize ati “Yego nibyo mfite inkomoko mu Rwanda, ndi Umunya-Uganda aho navukiye nkanahakurira gusa mfite inkomoko mu Rwanda ku ruhande rwa Mama. Mfite umuryango munini hano niyo mpamvu nkunze gusuura u Rwanda.”
SOMA:Mutesi Jolly ahataniye igihembo cy’uwateje imbere Umuco Nyarwanda
Miss Muhoza ubwo yahabwaga ikamba rya nyampinga wa Uganda muri Nzeri 2025, yagiye yibasirwa n’abanya-Uganda bamwe bavugaga ko barambiwe kuba amakamba ya Miss Uganda akomeje gubahwa Abanyarwanda.
