Rayon Sports kuri ubu ifite umwihariko wo gufata umukino bakagira umukinnyi bawitirira ku mukino wo kuri iki cyumweru uzabera muri stade Amahoro witiriwe Tambwe Gloire yagize ubutumwa agenera abakunzi ba Rayon Sports.
Tambwe Gloire ukomeje kugenda afasha cyane ikipe ya Rayon Sports ibi byanatumye umukino uzabera kuri Stade Amahoro bawumwitiriye ” Jour de Gloire au Stade Amahoro” uyu mukinnyi akaba yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports mu rwego rwo kubatumira.
Abinyujije ku rukura rwa Instagram Tambwe Gloire Ngongo akaba yatumiye abakunzi ba Rayon Sports aho yagize ati ” Ndabatumiye ” uyu akaba ari umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi united uzaba ku cyumweru saa yine z’ijoro muri Stade Amahoro.
Kuri uyu mukino Rayon Sports ikazawukina idafite umutoza wayo mukuru Bruno Ferry wamaze gutandukana niyi kipe ku bwumvikane uyu mukino ukaba uzatozwa nuwari umutoza wungirije Lomami Marcel.
