Nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond Platinumz, Bruce Melodie agiye no gushyira hanze iyo yakoranye na Alikiba.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platinumz na Brown Joel wo muri Nigeria.
Mu gihe indirimbo Bruce Melodie yateguje abakunzi be ko yakoranye na Alikiba yaba igiye hanze, byaba bivuze ko Bruce amaze gukora n’amazina atatu yose akomeye mu muziki wa Tanzania kuri ubu.
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Uretse Diamond Platinumz bakoranye ndetse uhora ahanganishwa na Alikiba binyuze cyane mu bakunzi babo, Bruce Melodie yanakoranye indirimbo ebyiri na Harmonize ari zo “Totally Crazy” na “Zanzibar”.
Bruce Melodie kandi hari amakuru avuga ko yanakoranye umushinga w’indirimbo na Marioo na we uri ku ruhembe rw’abayoboye umuziki wa Tanzania kuri ubu.
