Umuhanzi Davis D witazira umwami w’abana, ni we muhanzi wa gatanu watangajwe mu bazataramira abakunzi b’umuziki muri MTN Iwacu Muzika Festival ya 2026.
Ibi bitaramo biza kuva ku wa 20 Kamena [Huye], 27 Kamena [Karongi], ku wa 4 Nyakanga [Muhanga], 11 Nyakanga [Nyagatare], ku wa 18 Nyakanga [Ngoma], 25 Nyakanga [Musanze], ndetse no gusoza i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, Davis D yari atararigaragaramo.Davis D aje ku rutonde yiyongera ku bahanzi batangajwe mbere nka Kevin Kade, Kenny Sol, Bushali na Marina.
SOMA:Marina azagutaramira muri MTN Iwacu Muzika
Indirimbo nka “Dede”, “Biryogo”, “Sexy”, “Bon”, n’izindi, ni zimwe mu zo uyu muhanzi azitwaza ku rubyiniro. Davis D mu bihumbi na 2024 yakoze igitaramo cye bwite ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki.
