Massamba Intore nyuma yo guhabwa igihembo cy’umurage w’ubuzima bwose mu bihembo bya IMA Awards 2025, yashimiye Isango Star yakimuhaye ariko na none akebura Minisiteri y’ubuhanzi.
Uyu muhanzi ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 40 mu muziki, yanavuze ko ari ubwa mbere atwaye igihembo mu Rwanda, kandi nyamara atari uko nta bikorwa afite.
Soma: Massamba Intore yahawe igihembo cye cya mbere mu muziki nyarwanda
Mu butumwa yageneye Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, yayibukije ko yagakwiye kuba ari yo ifata iya mbere mu gutanga ibihembo bikuru ku bahanzi.
Ati: “Kuba hari na Minisiteri ishinzwe abahanzi, yakagombye kuba ari yo ifata iya mbere kugira itange ibihembo bikuru mu bahanzi. Ariko yaba Minisiteri, yaba abaturage, ibintu bitangirira ku baturage, ubwo ni ukuvuga y’uko mutanze ubutumwa, mutanze ubutumwa bukomeye –
“Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y’umuco n’abahanzi munyegenyege.”
Massamba Intore, ni umwe mu banyabigwi u Rwanda rufite mu njyana gakondo akaba n’umutoza w’itorero ry’Igihugu Urukerereza.


