Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yagiye mu bitaramo byinshi muri BK Arena, ariko ngo icya Doja Cat nicyo cyiza yabonye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Nduhungirehe yanditse ati “Nagiye mu bitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, ariko iki nicyo nabonye cyarimo ibirori byiza kurusha ibindi byose nigeze mbona hariya. Doja Cat ni umuhanzikazi w’ibiriro, ufite ingufu zidasanzwe nk’aho zituruka hanze y’aha turi!”
Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakuru bo mu Rwanda bakunze kwerekana amarangamutima iyo bigeze ku bijyanye n’ibirori nk’ibi by’imiziki n’ibindi.
SOMA:Abakunzi b’umuziki babukereye mu gitaramo cya Doja Cat wihishe itangazamukuru
Doja Cat mu ndirimbo nka “Paint The Town Red”, n’izindi yataramiye abavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi, mbere y’uko ajya muri Afurika y’Epfo.
Igitaramo Doja Cat yaraye akoreye muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

