Mu masaha atagera no kuri 48 “Extra Stamina” ya Diez Dola agiye hanze yari yamaze kwicara ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe mu Rwanda no mu Burundi kuri Audiomack.
Iyi ndirimbo irakunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi mu gihe nyamara n’amashusho yayo atarajya hanze, kuko kuri ubu mu buryo bw’amajwi ari bwo wayumva ku mbuga zicuruza imiziki.
Extra Stamina yabaye isereri mu mitwe y’Abanyarwanda n’Abarundi yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Element, na we ukora ibihangano bikurwa iteka.
SOMA: Element yacuze injyana ya Extra Stamina aranayinoza
Kuri ubu mu tubyiniro twa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, “Extra Stamina” aho ugeze hose urasanga ari yo ndirimbo icurangwa ndetse ukunzwe mu ngeri zitandukanye.
Diez Dola ufite imikorere ye yahariye cyane haba mu myambarire, guhangana n’imyandikire ye, abakunzi b’umuziki ntibasiba guhora bategereje igihangano aba agiye gukurikizaho nyuma y’icyo aba amaze gushyira hanze.
