Umuhanzi Christopher Muneza avuga ko mu bihe byatambutse ubwo yatangira kwamamara mu muziki, babaye nk’abahangana gusa bikaba ari byo bibahuza ndetse kuri ubu ngo bakaba ari n’inshuti ziganira byinshi.
Christopher Muneza wabarizwaga muri Kina Music ngo yegereye umuyobozi we Ishimwe Karake Clement amusaba ko bagira icyo bakora kugira ngo bakomeze guhatana ngo cyane ko hari haje umuntu ufite ibikorwa bikomeye.
Nyuma y’ibi ariko ngo mu ihangana ry’aba bombi ritanarambye ngo kuko Christopher atari umuntu ukorera ku gitutu, byarangiye ahubwo babaye inshuti cyane.
SOMA:Christopher yahariye Bruce Melodie ibyo kuba 001
Aganira na IGIHE, Christopher yaragize ati “Bruce ni inshuti yanjye cyane, ni umuntu tuganira n’ibintu bikomeye.”
Umubano wa Christopher na Bruce Melodie ngo wakuze cyane ubwo bahuriraga muri Guma Guma, bose basa nk’abahanganye ariko ngo banafashwa n’umuntu umwe ari we Jado.
