Dj Ira umwe mu ba Dj bakunzwe cyane mu Rwanda dore ko afatwa nk’umukobwa wa mbere wabimburiye abandi mu mwuga wo kuvanga imiziki niwe uzasusurutsa abazitabira igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo icyamamare Doja Cat.
Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka Dj Ira uri mu bamaze kubaka ibigwi mu kuvanga imiziki ni we uzasusurutsa abazitabira igitaramo cyateguwe na Move Afrika muri iki gitaramo hakaba haratumiwemo icyamamare Doja Cat .
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa kabiri taliki 17 Werurwe 2026 kikaba cyaratumiwemo umuhanzikazi ukunzwe cyane Doja Cat aho ategerejwe na benshi mu Rwanda bamufitiye amatsiko.
Dj Ira afatwa nk’ umwe mu nkingi za mwamba mu Rwanda mu kuvanga imiziki dore ko ari nawe wabimburiye abandi bakobwa bose kuza muri uyu mwuga.
