Nyuma y’igihe Bus ya Rayon Sports ivugwa ariko bigahora Ari inzozi kuri ubu inzozi zabaye impano nyuma yo kugirana amasezerano na Airtel ndetse hagahita hemezwa ko igomba guhita iboneka.
Mu masezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu ku wa 13 Werurwe 2026 amasezerano yabaye kuburyo bw’ibanga aho kimwe mubiri mu masezerano bagiranye harimo no kubaha bus yo kugendamo.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano twabashije kumenya nuko harimo guhabwa bus nshya abakinnyi bazajya bagendamo bakajyaho ibirango byamamaza Airtel nk’umufatanyabikorwa ndetse Airtel ikazajya yamamaza ku bibuga hose ahantu Rayon Sports yakiriye umukino ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports bakaba basabwa kugura Sim Card zayo.
Rayon Sports ikaba twarigeze kugira bus aho yahoraga yagize ibibazo akenshi btaterwaga nuko bayiguze ishaje gusa kuri ubu Airtel ikaba yemereye kugurira iyo kipe bus nshya.
