Mu Rwanda hatangiye gushyirwa imbaraga mu kubyaza umusaruro gaz methane iboneka mu Kiyaga cya Kivu, igamije gufasha mu kongera ingufu zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Amb.Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yavuze ko iyi gaz izakoreshwa cyane mu guteka, bityo igafasha kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Karongi ni ho hubatswe uruganda rutunganya iyi gaz, rukayivana mu kiyaga rukayitunganya kugira ngo ikoreshwe mu ngo, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.
Uyu mushinga uri mu bikorwa binini u Rwanda rwashyize imbere mu rwego rwo kwigira mu bijyanye n’ingufu no kugabanya gaz itumizwa mu mahanga.
Leta y’u Rwanda ivuga ko gaz yo mu Kivu izafasha abaturage kubona ingufu zo guteka ku giciro gito ugereranyije n’iyo itumizwa hanze.Biteganyijwe kandi ko izakoreshwa mu mashuri, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Uyu mushinga uzanafasha guhanga imirimo myinshi no kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, bityo ukagira uruhare mu iterambere rirambye n’ikorwa ry’ibikorwaremezo.
SOMA INKURU : U Rwanda rwashyizeho isaha imwe yo gusura ingagi ku munsi
