Umuhanzi w’Umurundi Alvin Smith yiyamye abatemera ibyo gusaba impano z’amafaranga kuri Tiktok ku byamamare barimo n’abahanzi.
Mu minsi ishize ndetse na n’ubu haracyari abahanzi bamwe bararara kuri live za Tiktok nabo basaba ‘gifts’ zivunjwamo amafaranga.
Ibi rero nibyo bamwe mu banyamakuru ndetse n’abandi bantu mu ngeri zitandukanye banenze, bavuga ko bitagakwiye ku bahanzi bazwi ngo kuko bibicira n’amazina.
SOMA:Drama T yabaye Chriss Eazy w’i Burundi
Alvin Smith yiyamye bikomeye abavugaga ibi.Uyu muhanzi udakunze kuripfana avuga ko abavuga ibi, burya ngo umuhanzi yaburaye nta nicyo bamufasha.
Alvin Smith kandi akomeza yumvikanisha ko adateze ku bireka ndetse akaba yanihanangirije abanyamakuru bo mu Rwanda no mu Burundi banenze abahanzi barara kuri live za Tiktok.
