Mu minsi ishize Uncle Austin yatangaje ko ahagaritse gukora kuri radio nyuma y’imyaka 26 ari mu itangazamukuru.
Kuri ubu yamaze no guteguza ko agiye gushyira hanze indirimbo yise “Ibaruwa” gusa akazaba ari no gutekereza niba yahagarika no gukora imiziki.
Mu magambo ye yanditse ati: “Mbere yuko na micro y’umuziki nyitekerezaho kabiri.. Mureke mbe mbahaye kamwe mu gihe ngitekereza.Irarekurwa vuba.”
Mu 2023, uyu mugabo yavuze ko ari gukora kuri album ye ya nyuma mu muziki ndetse hakaba n’amakuru yavugaga ko yitegura no gukora igitaramo gisezera ku bakunzi be.
SOMA:Alex Muyoboke yasabye Uncle Austin ko yareka kumuta
Uncle Austin mu gihe yabaye mu itangazamukuru ndetse n’umuziki yakoreye cyane uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, haba ku bahanzi yafashije kumenyekana, abo bakoranye indirimbo, ndetse no gufasha Abanyarwanda kwidagadura.
