Mico The Best yavuze ko kugira ngo akorane indirimbo na Diamond Platinumz, yamubaze akabanza kumenya neza ibyo Abanyatanzaniya bakunda.
Indirimbo “Sinakwibagiwe” Mico yakoranye na Diamond Platinumz, ivuga inkuru y’umusore wasize umukunzi we na nyina akajya mu mujyi.
Mico yakoze ku nkuru nk’iyi ngo kubera ko yari abizi ko muri Tanzania bakunda indirimbo zikorana cyane ku marangamutima, ibyatumye na Diamond ayemera bakayikorana.
SOMA:Mico The Best yageneye ubutumwa abakomeje kumugira inama yo kwiyima
Aganira na MIE Empire yaragize ati’ “Mbere na mbere buriya Diamond kugira ngo dukorane indirimbo ntabwo ari uko yari ashatse ko dukorana… Nanjye nagiye namubaze, nari maze kumenya ko abatanzania bikundira indirimbo zikora ku marangamutima.”
Uyu muhanzi avuga ko Diamond na we wari mu bihe byo kuva mu bukeneye yabayeho ari gutera imbere, yahise akunda iyi ndirimbo kuko yasaga n’iyivuga neza ubuzima bwe, hanyuma ayikunda uko.

