Umuyobozi wa Gasogi United KNC mbere yuko ikipe ye abereye umuyobozi ikina na APR FC yari yabanje gutangaza ko Goriyati agomba kugwa ese koko Goriyati yaba yagaritswe.

Mbere yo gukina umukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro hagati ya APR FC na Gasogi United KNC yari yabanje gutangaza ko byanga bikunda Goriyati agomba kugarikwa ibintu byabanje gufatwa nk’urwenya ariko kuri ubu benshi bakaba babona ko bishoboka.
Benshi baribaza niba kugusha APR FC KNC agereranya na Goriyati byaba byari kuyitsinda mu mukino ubanza gusa kuko byaba ari ukwibeshya cyane kuko mugihe cyose APR FC yatsinda Gasogi United mu mukino wo kwishyura ikabasha kuyisezerera iyo mvugo yo kugwa kwa Goriyati yahindurirwa imvugo yatitawe ko Gasogi yari yabanje gutsinda mu mukino ubanza.
Ikipe izakomeza hagati ya Gasogi United na APR FC ikaba igomba kuzahura n’izakomeza hagati ya As Kigali na Gorilla muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro.