Umuhanzi Davis D yashyize umucyo ku muhanzi wese wakwifuza kumushotora ko ntakindi kintu yamukorera usibye kujya mu kibuga bagahangana utsinzwe akemera.

Davis D wiyita umwami w’abana yaciye amarenga ko nta muhanzi uramushotora ariko ubiteganya ndetse nuzabigerageza wese ko yiteguye kujya nawe mwihangana gusa asaba ko uzatsindwa hagati yabo agomba kubyemera.
Ubwo uyu muhanzi yabazwaga niba hari igihe yigeze kugira umuhanzi bahangana Davis D akaba yatangaje ko nta muhanzi uramushotora gusa ko uzabigerageza wese bazajya ku meza bagahana ibikorwa ubundi utsinzwe akemera.
Davis D akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane aho usanga mu bakunzi be higanjemo cyane igitsinagore .