Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin uherutse gusezera ibyo gukora kuri radio, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma amazina y’abahanzi bamwe amenyekana.
Binyuze mu biganiro yakoraga ku maradiyo no gukorana n’abo indirimbo, Austin yatumye abahanzi nka Marina, nyakwigendera Yvan Buravan, Charly na Nina, Victor Rukotana, n’abandi bamenyekana.
Biragoye kumva Umunyarwanda utazi inkuru y’ukuntu Uncle Austin yazamuye Marina akamugira umuhanzi ukomeye nyuma yo kumva impano ye ahamagaye kuri radio Kiss FM.
SOMA: Alex Muyoboke yasabye Uncle Austin ko yareka kumuta
Abahanzi kandi nka nyakwigendera Yvan Buravan, Austin yamufashije kumenyekana no kwigarurira igikundiro cy’abafana nyuma yo gukorana indirimbo “Urwo Nkukunda”.
Ibi kandi niko byagenze kuri Victor Rukotana mu ndirimbo “Mama Cita”.
Uncle Austin nk’uko binemezwa n’abo bakoranye nka Alex Muyoboke, uyu mugabo yanafashije abarimo umuhanzi Alto, Charly na Nina, Teta Diana, n’abandi benshi mu muziki w’u Rwanda.
