Umuhanzi Yampano wakoresheje imwe mu mirongo igize indirimbo “Wampoye Iki” ya Urban Boyz, yavuze ko yabisabiye uburenganzira aba bahanzi bose bahoze bagize iri tsinda ry’umuziki.
Yampano mu ndirimbo ” Mumboni Zayo” hari aho agira ati: “Iyoooh Iyoooh nubwo amarira yashotse ku matama, intimbi ikuzura umutima…”. Ibi neza bihura n’amagambo yakoreshejwe muri “Wampoye Iki” ya Urban Boyz.
Mu kiganiro gito uyu muhanzi yagiranye na 3D TV RWANDA, yavuze ko mbere yo gukora iyi ndirimbo yabanje kubisaba abahanzi bose bahoze bagize itsinda rya Urban Boyz.
SOMA:Yampano yakumbuje Abanyarwanda Urban Boyz
Uretse gutira amagambo agize iyi indirimbo kandi, n’uburyo yayaririmbye bisa neza ni uko byakozwe mu ndirimbo y’iri tsinda ryakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.
Ni kenshi abahanzi bamwe bajya bagwa mu makosa yo gukoresha ibihangano by’abandi mu buryo buzwi nka ‘Sampling’, gusa ibi nibyo Yampano yirinze.
