Umubyinnyi Divine Uwa yahishuye ko yatandukanye na Jojo Breezy kubera guhozwa ku nkeke no gukubitwa n’uyu musore bari bamaze igihe mu urukundo.
Umubyinnyi Divine Uwayezu wamamaye nka Divine Uwa, yahishuye ko yatandukanye n’umukunzi we Jojo Breezy kubera kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.
Yavuze ko uretse kumuhoza ku nkeke, ngo yajyaga amuhohotera agaragaza amafoto ashimangira iri hohoterwa yajyaga akorerwa.
Avuga ko Joseph Murego wamamaye nka Jojo Breezy bakundanaga, yamuhohoteye birenze rimwe ku buryo byatumye ahitamo kumureka aho kubaho atishimye.
Ati”Rimwe na rimwe hari igihe mwibwira ko abakobwa cg igitsinagore aritwe tunanira abagabo. Kandi rimwe na rimwe aribo baduhemukira twe tugahitamo guceceka.”
Akomeza agira ati “Abantu bose bambazaga icyo napfuye na Jojo mumenye ko nari ndambiwe ihohoterwa [Abuse] nakorerwaga. Naremewe kwishima ntabwo naremewe gutotezwa.”
Divine ahishuye ibi nyuma y’iminsi aba bombi batandukanye bigatera benshi kwibaza impamvu urukundo rwabo rushyizeho akadomo.
Aba bombi mbere yo gutandukana, bari bamaze imyaka irenga ibiri bari mu rukundo. Bazwi cyane mu bikorwa byo kubyinira abahanzi, mu bitaramo n’ahandi.




