Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyatangiye gutanga urukingo rushya rwa Gardasil 9 rugamije kurinda virusi ya HPV ishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura n’izindi kanseri zitandukanye.
Uru rukingo rwatangiye gutangwa mu turere tune ari two Gicumbi, Karongi, Kayonza na Nyarugenge, mu rwego rwo kubanza kureba uko rwakirwa mbere y’uko rutangwa mu gihugu hose.
Virusi za HPV zandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, kandi zimwe muri zo zishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura, kanseri zo mu myanya myibarukiro y’abagore n’abagabo, iyo mu kibuno ndetse n’iy’umuhogo.
Gardasil 9 ihangana n’ubwoko icyenda bwa HPV, harimo n’ubwoko bune bw’ingenzi ari bwo 6, 11, 16 na 18, hakiyongeraho n’ubundi butanu.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo Gukingira muri RBC, Hassan Sibomana, yavuze ko uru rukingo rutandukanye na Gardasil 4 yari isanzwe ikoreshwa kuko yo yarindaga ubwoko bune gusa. Yagaragaje ko Gardasil 9 itanga uburinzi bwagutse ku ndwara ziterwa na HPV.
Uru rukingo ruhabwa abantu bafite imyaka kuva kuri 9 kugeza kuri 45, aho bamwe bahabwa doze ebyiri bitewe n’imyaka bafite, mu gihe abakobwa bakiri mu mashuri bashobora guhabwa doze imwe.
KWIRINDA BIRUTA KWIVUZA
SOMA INKURU KU BUZIMA : Indwara z’ubuhumekero zikomeje guhungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda
