Umuhanzikazi Alyn Sano ukunzwe cyane bitewe n’ijwi rye yishongoye bikabije ku bahanzi bo mu kigero cye ubwo yasubizaga abakunzi be ku mwanya yari yabageneye ngo bamubaze ibibazo bitandukanye aho yahawe urw’amenyo n’abakunzi be.

Ubwo yarari mu kiganiro arimo guha umwanya abakunzi be ngo bamubaze ibibazo byose bashaka umuhanzikazi Alyn Sano yumvikanye asaba abakunzi be kutamusaba kubaririmbira indirimbo z’abahanzi bo mu kigero cye ahubwo bafata iya mbere bakajya kubibasaba akaba aribo baziririmba.
Mu kiganiro Alyn Sano yakoreye ku rubuga rwa TikTok Aho yahaye umwanya abakunzi be bakamubaza ibibazo bitandukanye aho yumvikanye abwira abakunzi be ko bamusaba indirimbo bashaka akayibaririmbira gusa mbere ya byose abanza gutanga gasopo ko ntamuntu wemerewe kumusaba indirimbo y’umuhanzi wo mu kigero cye kuko nabo bafite imbuga nkoranyambaga bamusabiraho izo ndirimbo bifuza akazibabarimbira.

Nyuma yo gutangaza ibi mu bitekerezo byagiye bitangwa benshi bagiye bagaragaza ko ntakibazo kuba umuhanzi yaririmba indirimbo ya mugenzi we ko ibyo Alyn Sano yakoze babifata nko kwishongora ku bandi bahanzi ndetse no kudaha agaciro abahanzi bo mugihe cye.