Mu minsi ishize umuhanzi Yampano yakunze kujya ashyira hanze amafoto ye yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).
Uyu muhanzi yashyiraga aya mafoto kuri konti ye ya Tiktok, hanyuma akaba yihuje n’ibikomerezwa nka Black Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.
Benshi mu bakurikira uyu muhanzi, bibazaga impamvu iri gutuma akora ibi, gusa bikabacanga. Kuri ubu uretse amafoto ya AI, Yampano yakoze n’amashusho y’indirimbo ye nshya “Mumboni Zayo” yakozwe mu buryo bwa AI.
SOMA:Davis D na Kevin Kade ntibakiri inshuti
Iyi ndirimbo nshya aheruka amashusho yayo yose bigaragara ko yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) bugezweho mu bice byinshi by’ubuzima bwa none.
Yampano watangiye no gukora amashusho ya AI, mu busanzwe ntakunda gukora amashusho y’indirimbo ze cyane ugereranyije n’uburyo aba yahyize nyinshi hanze ziri mu buryo bw’amajwi gusa.
