Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 yatawe muri yombi nyuma yo kurasa amasasu menshi ku nzu y’umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna, igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 muri Leta ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo TMZ avuga ko uyu mugore yageze hafi y’inzu ya Rihanna maze arasa urufaya rw’amasasu ayerekeza kuri iyo nzu.
Nubwo ayo masasu yumvikanye cyane agateza ubwoba abari hafi aho, nta muntu wakomeretse muri iki gikorwa.
Icyakora biravugwa ko Rihanna yari ari mu rugo icyo gihe, ariko ntiyigeze akomereka. Ntiharamenyekana niba umugabo we A$AP Rocky ndetse n’abana babo bari bahari ubwo ayo masasu yaraswaga.
Polisi yahise ihagera vuba, itangira gushakisha uwari wabikoze mbere yo kumuta muri yombi. Uyu mugore yahise afungwa mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yamuteye kurasa amasasu ku nzu y’uyu muhanzikazi.
SOMA INKURU : Abana 14 b’Abanyarwanda berekeje i Burayi gushakirwa amakipe
