Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yagaragaye mu isura nshya aho yanagaragaje umukobwa uteye mu buryo budasanzwe akaba akomeje kuvugisha abatari bake barimo na Clapton wanze Kuripfana.

Yago Pon Dat n’umwe mu bamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru aho nyuma yaje kuba umuhanzi naho akaza kwigarurira imitima ya benshi kuri ubu yashyize hanze indirimbo mu mashusho hagaragaramo umukobwa watumye umunyarwenya Kibonke Clapton yanga kuripfana avuga akari ku mutima.
Mu mashusho y’indirimbo “YO LOVE” umuhanzi Yago yakoranye na Pallaso umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakunzwe kurwego mpuzamahanga hagaragaramo umukobwa Yago yemeza ko ari uwo muri Soudan aho uyu mukobwa yatumye Kibonke Clapton ajya ku rubuga rwa Instagram ahatangirwa ibitekerezo atangaza ko yifuza cyane kuzabona uwo mukobwa.

Iyi ndirimbo Yago yashyize hanze ikaba ije ikurikira izindi zitandukanye uyu muhanzi yagiye akora Aho yakoze indirimbo yakunzwe cyane ndetse igakora ku mitima ya benshyi ” SUWEJO “