Gateka Esther Brianne wamenyekanye mu kazi ko kuvanga imiziki nka Dj Brianne avuga ko abantu bakabaye bahangayikishijwe n’abakobwa bajya kwicuruza mu bihugu byo hanze y’u Rwanda aho kwirirwa batesha agaciro akazi ko kujya gu ‘Hosting’ mu tubari.
Umwuga wamenyekanye nko gu ‘Hosting’ mu tubari ni umwe mu igezweho mu Rwanda aho usanga abakobwa cyangwa abasore bafite ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ufite unshuti ze nyinshi zinywera amafaranga menshi ahabwa ako kazi kugirango akabari gacuruze.
Abakora aka kazi cyane cyane abakobwa hibazwa ibyo bakora bituma bahembwa menshi bamwe bikabacanga – Ibi nibyo bituma habaho impaka bamwe bavuga ko ari uburyo bushya bwaje bwo kwicuruza.
Iyo bakoze ako kazi ijoro ryose bahabwa agatubutse “Hari nabahabwa agera kuri miliyoni mu ijoro rimwe.”
Dj Brianne ucuranga mu tubari dutandukanye ajya akorana na bamwe muri abo – Gusa henshi agaragara ari kumwe na Muyango uri mu bahenze cyane muri ako kazi.
Brianne aganira n’umuyoboro wa Youtube wa Isimbi, yavuze ko Muyango ari umuntu wo kwigirwaho ibintu byinshi ku bana b’abakobwa bakiri bato kuko ari umukobwa uzi gukora cyane.
Avuga ko yirengangije abamutesha agaciro ashyira imbaraga mu kazi haba ibyo gu Hosting ndetse no gushyushya abantu mu bitaramo bitandukanye.
Ati “Arakora, akabikora neza, ariko hari abamwita amazina amutesha agaciro.”
Brianne akomeza avuga ko ibi bitakabaye aribyo abantu birirwa bannyenga kuko hari ibindi bikomeye byo guhangayikira.
Ati ” Abantu bakwiye guhindura imyumvire ahubwo bagatera imijugujugu, iherekejwe no guhangayika bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda batunzwe no kujya kwigurisha mu bihugu by’Abarabu nka Qatar, Oman, Leta Zunze z’Abarabu hari umutekano muke.”
