Mu ijoro ryo kuwa 25 z’ukwezi nk’uku mu 2009 icyamamare Michael Jackson yararembye bikomeye yihutanwa ku bitaro.
Ikinyamakuru TMZ cyari gishya kiri gukora cyane kugirango kwizerwa kwacyo mu kwandika amakuru yihuse y’imyidagaduro cyanditse ko uyu muhanzi ari muri Coma.
Michael Jackson, ni izina rikomeye mu mateka ya muzika ku isi, abantu benshi ntibahise bizera ukuri kw’aya makuru.
Ian Youngs umunyamakuru wa BBC waruri gukurikirana iyi nkuru yavuze ko hari hashize igihe bivugwa ko uyu mwami w’injyana ya Pop arwaye kanseri y’uruhu, nubwo nyuma uruhande rwe rwabihakanye.
Muri iryo joro abanyamakuru benshi ku isi bahise batangira gukurikirana cyane iby’ubuzima bwa Jackson.
Bagiye bahamagara abavugizi, inshuti n’abakorana na Jackson ariko nta n’umwe wagize icyo yemeza, bamwe bakuragaho telephone zabo.
Nyuma gato, TMZ yahise yandika ko Michael Jackson yapfuye.
Jackson nubwo yari yarashinjwe ibirego birimo gusambanya abana bato nta washidikanyaga ko ariwe muhanzi wa Pop wari imbere y’abandi bose mu myaka 30 ishize.
Iby’ubuzima bwe byari bimaze iminsi bizwi ko atameze neza, ariko iby’iri joro nta makuru afatika isi yabashije kubona.
Hari hashize ibyumweru bicye avuye mu bitaramo i Londres, ndetse kuri iyi tariki ya 25 mu masaha y’igicuku yari yakoze imyiteguro i Los Angeles ya konseri zindi nk’uko ikinyamakuru 83Minutes kibivuga.
Gupfa kwe bisa n’ibyatunguranye, gusa muganga we nyuma yemeje ko Michael Jackson yari amaze imyaka myinshi adashobora gusinzira kereka ahawe imiti imusinziriza.
Dr Conrad Murray, umuganga we bwite wahembwaga $150,000 ku kwezi, yari amutegereje mu rugo atashye.
Mu cyumba cye habaga harimo amacupa y’ibinini, uducupa tw’imiti banywa cyangwa bitera, inshinge n’ibindi.
Dr Murray yabwiye polisi ko yari amaze iminsi aha Jackson umuti witwa propofol – umuti uterwa abagiye kubagwa ku bitaro – mu majoro 60 kugeza tariki 22 z’ukwa gatandatu 2009 kugira ngo abashe gusinzira.
Mu masaha ya mu gitondo kare tariki 25 z’ukwa gatandatu, Dr Murray yahaye Jackson indi miti kugira ngo asinzire, ariko iyi miti avuga ko itakoze kuko Jackson yari afite igishyika cya konseri zindi yateguraga.
Byageze saa yine z’igitondo Jackson atarasinzira. Dr Murray yabwiye polisi ko Jackson yamwinginze ngo amuhe ‘amata’ kugira ngo asinzire – aha ngo yasobanuraga propofol ijya gusa n’amata.
Uyu muganga yaremeye amutera uyu muti mu mutsi ahagana saa yine n’iminota mirongo ine ndetse ngo yamugumye iruhande nyuma gato akajya kwiyuhagira.
Agarutse ngo yasanze Jackson adahumeka.
Uyu muganga avuga ko yakurikijeho kugerageza gusubiza umwuka uyu muhanzi.
Avuga ko atashoboraga guhamagara 911 (ubutabazi) kuko nawe yariho akora ubutabazi, gusa ko yahamagaye umwe mu bashinzwe umutekano wa Jackson.
Abana ba Jackson Prince na Paris bari mu rugo ibi byose biba, ariko bahiye ubwoba.
Ubwo abatabazi bageraga mu rugo bavuga ko batabashije kumenya Jackson. Yagaragaraga nk’umuntu wazonzwe, unanutse cyane.
Bahise bamujyana ku bitaro biri hafi (UCLA medical center) aho bakomereje ibikorwa byo kumugarurira umwuka. Hashize isaha imwe n’iminota 13 bemeje ko byarangiye.
Abafana be n’abanyamakuru bari bamaze kugera ku bitaro.

Saa munani n’imino 44 z’amanywa TMZ niyo yatangaje inkuru bwa mbere ko Jackson yapfuye, hari saa sita na 44 z’ijoro mu Rwanda.