Umuhanzi Nyarwanda ukora umuziki mu njyana ya Gakondo Ruti Joel, agiye kongera gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaherukaga mu myaka ibiri ishize.
Ni igitaramo bise “Rwandan Cultural Night” kizaba ku wa 14 Werurwe 2026 kibere mu mujyi wa Atlanta.
Ruti Joel azaba ari ku isonga mu gususurutsa Abanyarwanda batuye muri diaspora. Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira i Atlanta ku wa 25 Werurwe 2024, bivuze ko agarutse muri uyu mujyi.
Iki gitaramo gitegurwa n’Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi, kikazaba ari umwanya wo kwizihiza no kwimakaza umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino n’ibindi.
Uretse Ruti Joel watumiwe muri iki gitaramo azanafatanya n’itorero ryitwa ‘Irebe Dance Troupe.’
