Umuhanzi akaba n’umucuzi w’injyana z’umuziki Element EleéeH yongeye gutumirwa muri Comedy Store yafashe imitima y’abatuye i Kampala muri Uganda.
Element EleéeH ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane i Kampala no muri Uganda muri rusange, ibinagaragarira mu bitaramo ahakore ndetse n’uburyo indirimbo ze zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zaho no ku maradiyo na televiziyo.
SOMA:Element EleéeH yahagurukiye umwaka wa 2026
Si inshuro ya mbere cyangwa iya kabiri Element agiye gutaramira muri Uganda, kuko hamaze kuba nko mu Rwanda ha kabiri kuri we.
Kuva mu 2024, Element amaze kugaragara mu bitaramo bine byabereye mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
SOMA:Element na Madebeats bunze imbaraga
Ibi birimo bibiri yahakoreye mu Ugushyingo 2024, haba icyo yakoreye “Nomad” ndetse na Comedy Store y’uko kwezi yataramiyemo.
Umwaka ushize wa 2025, uyu muhanzi kandi ni umwe mu bafashije The Ben gushyushya urubyiniro mu gitaramo yahakoreye muri Gicurasi. Mu kwezi kwa 11 (Ugushyingo) 2025 tariki ya 1, nabwo yatumiwe mu gitaramo cya Ray G, aho yakiriwe nk’umwami mu mujyi wa Mbarara.
Element EleéeH ni imari ishyushye ku bategura ibitaramo muri Uganda cyane ko icyo azajyamo mu kwezi gutaha kizaba ari icya gatanu ahakoreye mu myaka itageze no kuri itatu.

