Pariki y’Akagera yasobanuye ko iki cyemezo kiri mu rwego rwo kugenzura ubwiyongere bw’intare, dore ko zibaye mu mbibi zigaragara Kandi ko zidafite amahirwe yo kwimukira ahandi.
Mu bihe byashize, iyi pariki yashyize utwuma twa GPS ku ntare eshatu n’inzovu imwe, mu gihe inkura 17 z’umweru n’umunani z’umukara zashyizwemo utwuma twa VHF mu mahembe, byose bigamije kongera igenzura n’umutekano wazo.
Ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko iyo intare ziyongereye cyane mu pariki nto zifunze, zigira ingaruka ku mubare w’inyamaswa ziribwa, bigateza ihungabana mu ruhererekane rw’ibinyabuzima.
Ibi bishobora no kugira ingaruka ku bimera no kongera amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa ku mbibi za pariki.
Kugeza ubu, intare zo muri Pariki y’Akagera zimaze kugera kuri 70, zivuye kuri zirindwi zagaruwe muri 2015.
Gahunda yo kuringaniza ibyaro igamije kugabanya buhoro umuvuduko w’ubwiyongere bwazo hadahagaritswe kororoka burundu, mu rwego rwo kurengera uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.
SOMA INKURU: Mutuelle de Santé yazamutse: Menya ibiciro bishya n’icyo bisobanuye ku baturage
